Siporo

Umunyamabanga wa Rayon Sports yateye utwatsi icyifuzo cya perezida w’iyi kipe

Umunyamabanga wa Rayon Sports yateye utwatsi icyifuzo cya perezida w’iyi kipe

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezera kuri izi nshingano yari amazemo imyaka ibiri asabwa kwihangana ariko aranga.

ISIMBI yamenye ko Namenye yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports ko nyuma y’minsi 30 iri imbere (tariki ya 1 Ukwakira) atazaba akiri umukozi w’iyi kipe.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele abifashijwemo na DAF, Nkubana Adrien na we weguye ariko akaza kwisubiraho bagerageje kwinginga Namenye Patrick ngo yisubireho kuri iki cyemezo ariko arabananira.

Namenye wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022 yari asanzwe ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe, yamaze kubona akandi kazi ndetse ari ko agiye kwerekezamo.

Patrick Namenye yasezeye ku mwanya wo kuba umunyamabanga wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top