Siporo

Butoyi Jean wa RBA akaba perezida wa AJSPOR na King Bernard wabaye SG wa Rayon batorewe kujya muri FERWAFA

Butoyi Jean wa RBA akaba perezida wa AJSPOR na King Bernard wabaye SG wa Rayon batorewe kujya muri FERWAFA

Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) akaba na perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean yatorewe kuba visi perezida wa Komisiyo y’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA.

Itangishaka Bernard uzwi nka King wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports, ba we yatorewe kuba visi perezida wa Komisiyo y’Ubugenzuzi n’Iyubahirizamategeko muri FERWAFA.

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024 ni bwo habaye Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yigaga ku ngingo 3.

Harimo kwemeza Ingengo y’imari ya 2024, amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.

Kwemeza Ingengo y’Imari ya 2024

FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw nk’ingengo y’imari ya 2024. Aya mafaranga iteganya ko 46% azava muri Minisiteri ya Siporo, 42% azava muri FIFA, 3.7% azava muri CAF, 1.41 azava muri BLARIRWA, 0.68 azava muri PSG, 1.21% azava mu bikorwa bya FERWAFA byinjiza amafaranga ni mu gihe 4.02% azava mu bandi bafatanyabikorwa FERWAFA iteganya.

Ibikorwa aya mafaranga azakoreshwamo

Muri uyu mwaka FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw, muri yo miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw azajya mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw ari yo azakoreshwa mu kugura ibikoresho bya hoteli ya FERWAFA no kubaka ibibuga bine.

Iri Shyirahamwe ryateganyije ko uyu mwaka amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore, azakoresha miliyari 2.41 Frw (umwaka ushize yari miliyari 2.5 Frw), akaba azava muri miliyari 5.73 Frw yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago.

Abanyamuryango badatinze bakaba bahise bemeza iyi Ngengo y’Imari.

Komisiyo y’Imisifurire

Komite Nyobozi ya FERWAFA yavuze ko Komisiyo y’Imisifurire itari ifite Komiseri, bahisemo ko Komiseri aba Hakizimana Louis.

Uyu yahoze ari umisifuzi mpuzamahanga wabisezeye kumugaragaro muri 2022.

Komisiyo zigenga

Komisiyo y’ubugenzuzi n’iyubahirizamategeko

Niwemugeni Chantal (perezida)
Itangishaka King Bernard (visi perezida)
Kabarisa (membre)
Barahira Jermie (membre)
Uwimana Yvette (membre)

Komisiyo y’amatora:

Rugera Jean Claude (perezida)
Nkunzimana Bernard (visi perezida)
Musanabaganwa Christine (membre)
Iradukunda Irene (membre)
Uwanziga Eugenie (membre)
Nyiraneza Fabiola

Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane;

Munyankumburwa Jean Marie (perezida)
Butoyi Jean (visi perezida)
Mukakarangwa Delphine (umunyamategeko)
Gasasira Djafar (umunyamategeko)
Murekatete Fifi (umunyamategeko)
Nzabahimana Augustin Neto (umunyamategeko)
Uwera Mireille Marceline (umunyamategeko)

Aba banyamategeko bamwe bazaba bashinzwe kureberera inyungu z’abakinnyi abandi iz’amakipe.

Komisiyo y’Imyitwarire

Mabano Jules (perezida)
Twizeyeyezu Marie (visi perezida)
Ntirenganya Frederick (membre)

Komisiyo itanga ibyangombwa ku makipe;

Rukundo Eugene (perezida)
Musoni Camille (Visi perezida)
Benimana Richard (membre)
Kayumba Fred (membre)
Nkurikiyinka Julien (membre)

Komisiyo Mbonezabupfura;

Dukukizimama Antoine (perezida)
Hakizimana Sadji Corneille (visi perezida)
Ndayisabye Bernard (membre)
Muhirwa Robert (membre)

Komisiyo ishinzwe sitati z’abakinnyi;

Bizimungu Clement (perezida)
Mugabo Jackson (visi perezida)
Sibomana Ernest (membre)

King Bernard yatorewe kujya muri Komisiyo y'Ubugenzuzi n'iyubahirizamategeko
Butoyi Jean yatorewe kujya mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top