Siporo

Umunyamakuru wa Siporo yatangiye akazi k’ubutoza

Umunyamakuru wa Siporo yatangiye akazi k’ubutoza

Umunyamakuru w’imikino, Habimana Sadi yatangiye akazi k’ubutoza mu ikipe y’abato ya AS Kigali.

Uyu munyamakuru yatangiye urugendo rw’ubutoza nyuma yo kubona License D y’ubutoza ya FERWAFA.

Habimana Sadi akaba ari umutoza wungirije mu ikipe y’abato y’Umujyi wa Kigali ari yo AS Kigali.

Umukino we wa mbere akaba ari buwutoze kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Tapis Rouge aho bari bube bakina na Impeesa FC.

Habimana Sadi ni umunyamakuru w’imikino wandikira Umuseke.rw, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star, Voice of Africa, Funclub, Igihe n’ibindi.

Sadi Habimana yinjiye mu kazi k'ubutoza
Afite License D ya FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dukundane Emmanuel
    Ku wa 29-10-2023

    Naze akore ibyananiye abandi cyangwa nawe wasanga aje gusetsa imikara

IZASOMWE CYANE

To Top