Umukinnyi wa filime n’umunyamideli ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brittney Elena arifuza kugura inzu mu Rwanda.
Ni nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yari yitabiriye BAL iheruka kubera mu Rwanda yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu mukinnyi wa filime muri Hollywood w’imyaka 34, nyuma ya Basketball Africa League akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 31 Gicurusi 2023 yabyutse ajya gusura Ingagi mu Birunga.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yifuza kugura inzu mu Rwanda.
Ati “Rwose, ngomba kugira inzu mu Rwanda, nahakunze cyane”
Uyu munyamideli uzwi cyane mu kuyobora ibirori muri NBA, yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi wa Phoenix Suns, Kevin Durant.
Mu rugendo rwa Sinema yakinnye muri filime zitandukanye nka The Real Husbands of Hollywood, Last looks, Deuces, The amazing Mr F na Long Slow Exhale.
Ibitekerezo