Umunyarwanda wari usigaye mu Mikino Olempike na we yatashye amara masa
Umunyarwanda Hakizimana John wari usigaye mu Mikino Olempike na we yatashye amara masa, ni nyuma y’uko adasoje isiganwa rya Marathon ryegukanywe n’umunyakenya, Eliud Kipchoge.
Uyu munsi tariki ya 8 Kanama nibwo hasozwa Imikino Olempike ya 2020 irimo kubera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo.
Ni nabwo hakinaga umunyarwanda wa nyuma muri iyi mikino, ni nyuma y’uko bagenzi be babanje nta n’umwe wigeze wegukana umudali.
Hakizimana John wasiganwe muri Marathon, ntiyahiriwe n’isiganwa kuko atabashije no kurisoza.
Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ni we wegukanye umudali wa Zahabu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 38, aba umukinnyi wa mbere ubikoze muri Marathon y’Imikino Olempike kuva mu 1980.
Umudali wa Feza wegukanywe n’Umuholandi Abdi Nageeye wasizwe amasegonda 20 na Kipchoge mu gihe Umubiligi Bashir Abdi yabaye uwa gatatu ahigitse Umunya-Kenya Lawrence Cherono.
Ibitekerezo