Bivugwa ko umunyezamu w’umunyarwanda, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo isaha n’isaha yahita ayisinyira.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 28 Kamena 2023 nibwo uyu munyezamu wari umaze imyaka 2 muri AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo.
Ntabwo hari hazwi ikipe agiyemo ariko ejo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo byamenyekanye ko ari iyi kipe agiyemo ndetse ko yamaze kumvikana na TS Galaxy ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.
Bivugwa ko bamaze kumvikana aho igomba kumwishyura ibihumbi 80 by’amadorali akazajya ahembwa ibihumbi 9 by’amadorali.
Nyuma yo kumvikana akaba yarahise akoreshwa ikizami cy’ubuzima, nagitsinda azahita asinya imyaka 2.
Ntwari Fiacre yakuriye mu ishuri ryigisha umupira wa APR FC, nyuma imutiza muri Marines FC azajya kujya muri AS Kigali ari nayo asojemo amasezerano.
Ibitekerezo
Kagango Jean Claude
Ku wa 1-07-2023Mbanje kubashimira ko mutugezaho amakuru meza Imana ikomeze ibagure mubyo mukora byose murakoze cyane yari Kagango Jean Claude