Siporo

Umunyezamu ukina hanze utari Mvuyekure, mu bashobora guhamagarwa gukina imikino 2 y’Amavubi

Umunyezamu ukina hanze utari Mvuyekure, mu bashobora guhamagarwa gukina imikino 2 y’Amavubi

Nta gihindutse, uyu munsi umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Mashami Vincent arahamagara abakinnyi agomba kwifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique izaba muri uku kwezi, byitezwe ko uyu mutoza aza guhamagara abanyezamu 2 bakina hanze y’u Rwanda.

Bitagenyijwe ko Amavubi azakina imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique yose ikabera mu Rwanda kuri Stade Regional tariki ya 4 na tariki ya 7 Kamena.

Mu gihe agiye guhamagara, hari byinshi bivugwa ku bakinnyi ashobora guhamagara cyane nko mu banyezamu aho imbere mu gihugu Kimenyi Yves na Kwizera Olivier bari basanzwe ari abanyezamu ba mbere b’ikipe y’igihugu badahagaze neza, bityo kubahamagara ntacyo byaba bimaze.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu bakinnyi ashobora guhamagara hari buze kuba harimo n’undi munyezamu mushya ukina hanze y’u Rwanda uri bube anahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, akaza kuba yiyongera kuri Emery Mvuyekure wa Tusker FC yo muri Kenya.

Mu bakinnyi ari buhamagare ni abakina mu Rwanda no hanze yarwo, akaba ari mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi iri mu kwezi kwa Nzeri 2021.

Mu Mavubi hashobora kuzamo amaraso mashya
Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu wa mbere w'Amavubi, ashobora kudahamagarwa kuko ntahagaze neza
Na Kimenyi Yves ntabwo ahagaze neza muri iyi minsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top