Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yasabye abakunzi b’iyi kipe nyuma gusezererwa na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro.
Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, APR FC yakinaga na Gasogi United mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro warangiye ari ubusa ku busa.
Byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti kuko n’umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa. Gasogi United yaje kuyisezerera kuri penaliti 4-3.
Ni intsinzwi yababaje cyane abakunzi ba APR FC, uburyo basezerewe batageze muri 1/2, byongeye bagasezererwa n’ikipe nka Gasogi United.
Umunyezamu wa APR FC ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe avuga ko bakwiye ibyiza kurushaho.
Ati "ndashaka kubashimira mu izina rya bagenzi banjye kuba mwaje kudushyigikira iri joro, no kuba mwarabanye natwe guhera ku ntangiriro z’umwaka w’imikino. Turasaba imbabazi ku bw’umusaruro kuko APR FC ni ikipe ikomeye ikwiye ibikombe byinshi ku mwaka, birababaje kuba dusigaye duhanganiye shampiyona yonyine kandi tugomba kwegukana, ibyiza biri imbere."
Nyuma yo gusezererwa, bivuze ko APR FC yujuje umwaka wa 7 idaterura iki gikombe kubera ko igiheruka muri 2017.
Ibitekerezo
Habaguhirwa
Ku wa 23-02-2024Gusa turahombye APRfc Kuba idahuye nareyon
Mukurarinda
Ku wa 22-02-2024Gerageza gukosorw inkuru yawe kuko hari aho wanditse ko APR FC yasezerewe na Kiyovu sports