Siporo

Umunyezamu wa Rayon Sports bikomeje kwanga

Umunyezamu wa Rayon Sports bikomeje kwanga

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe bikomeje kwanga aho akomeje kuzahazwa n’imvune y’ikiganza.

Byatangiriye ku mukino wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na Aas Kigali 1-1 hari tariki ya 12 Werurwe 2023.

Uyu musore byagaragaraga ko yababaye, nyuma yahise yitabazwa n’ikipe y’igihugu gusimbura Kwizera Olivier utari wabonetse.

Byaje guhuhuka ku mukino wa Police FC wabaye tariki ya 1 Mata 2023 aho baje no kuwutakaza kuri 4-2.

Nibwo imvune y’uyu musore yakomeye cyane ntiyagira undi mukino akina, yatangiye gukurikiranwa n’abaganga.

Nyuma yo kubona ko amaze kumera neza, ku wa Mbere w’iki cyumweru yatangiye imyitozo yuzuye ngo barebe ko yazifashishwa mu mukino w’igikombe cy’Amahoro baraye batsinzemo Police FC 3-2 ariko biranga ahubwo yongera gutonekara nk’uko umutoza Haringingo Francis abivuga.

Ati "Adolphe twakoranye imyitozo yo ku wa Mbere, yongera kubabara. Arwaye mu kiganza, arwaye mu kiganza yari amaze iminsi akorana n’abaganga n’abatoza bongera imbaraga inyuma y’ikibuga, nyuma turamuzana ku wa Mbere ngo turebe ko dushobora kuba turi kumwe ariko nyuma yongera kwitoneka biba ngombwa ko ava mu rutonde."

Uyu mukinnyi uri ku mwaka we wa kane muri Rayon Sports ari nawo wa nyuma, ntabwo yahiriwe cyane n’uyu mwaka kuko yagiye agira imvune nyinshi za hato na hato zatumye adafasha ikipe ye nk’uko yari imukeneye.

Hakizimana Adolphe akomeje kuzahazwa n'imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top