Siporo

Umunyezamu wa Rayon Sports yavuze ikibazo gituma atagaruka mu kazi

Umunyezamu wa Rayon Sports yavuze ikibazo gituma atagaruka mu kazi

Umunyezamu w’umugande ufatira Rayon Sports, Simon Tamale, yavuze ko impamvu atagaruka mu kazi ari imvune yagize ategereje ko abanza akamera neza.

Ni nyuma y’inkuru zimaze iminsi mu itangazamakuru zivuga ko uyu mukinnyi na bagenzi bakomoka muri Uganda, Charles Baale na Joackiam Ojera banze kugaruka gusubukura imyitozo na bagenzi ba bo bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira ejo ku wa Gatanu bakina na Gasogi United.

Byavuzwe ko aba bakinnyi bagiye mu kiruhuko muri Uganda bakaba barasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kuboherereza itike ngo bagaruke mu kazi ariko ntibwabikora kuko bitari mu masezerano bagiranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Simon Tamale yavuze ko impamvu ataragaruka mu kazi ari imvune yagize ku mukino wa APR FC wabaye tariki ya 29 Ukwakira 2023 agakomeza kuyikiniraho.

Tamale yakomeje avuga ko yagize ikibazo gikomeye mu ivi ndetse yanyuze muri MRI abaganga bakamubwira ko agomba no kubagwa, ngo azagaruka mu kazi ameze neza.

Ati "Reka dushyireho ibintu umucyo, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC nahuye n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi ikomeye, nyuma yo kunyura muri MRI nagiriwe inama yo kubagwa nkanaruhuka. Ndi umuntu ukunda nkanubaha akazi kanjye. Nzagaruka mu kazi vuba abaganga nibamara kwemeza ko meze neza."

Gusa uyu munyezamu nubwo yatangaje ibi, yakomeje gukinira kuri iyi mvune kugeza igice kibanza cya shampiyona kirangiye tariki ya 12 Ukuboza 2023 ari nabwo yajyaga mu kiruhuko.

Tamale na bagenzi be amakuru avuga ko bakiri muri Uganda ni mu gihe hari n’andi makuru avuga ko bari i Kigali ariko bakaba baranze gutangira imyitozo, gusa bategerejwe mu myitozo y’uyu munsi.

Simon Tamale yavuze ko afite imvune ikomeye yo mu ivi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top