Siporo

Umunyezamu yadutanze - Muhire Kevin wavuze ku byo kuzana Seif na Muhadjiri muri Rayon, umukoro ukomeye ku buyobozi

Umunyezamu yadutanze - Muhire Kevin wavuze ku byo kuzana Seif na Muhadjiri muri Rayon, umukoro ukomeye ku buyobozi

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe umwaka utaha kuzitonda mu bakinnyi bazagura umwaka utaha w’imikino kuko ari bwo iyi kipe yazitwara neza.

Ni nyuma y’uko ejo hashize yasezerewe na Bugesera FC ntigere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinzwe 2-0 mu mikino yombi. Umukino ubanza warangiye ari 1-0 n’uwo kwishyura Bugesera itsinda 1-0.

Muhire Kevin akaba kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane gusezererwa.

Ati "Ni ibintu bibabaje cyane kuri njye no ku ikipe, twari twiteguye, twakoze ibishoboka byose ariko byanze, ntiwari umunsi wacu ubwo ni ugutegura iby’ubutaha."

Agaruka ku cyo Bugesera FC yarushije Rayon Sports, yavuze ko ntacyo babarushije kuko Bugesera yabonye amahirwe amwe gusa ihita itsinda igitego ku makosa y’umunyezamu Khadime Ndiaye avuga ko yabatsindishije.

Ati "Ntacyo baturushije, kuko bateye mu izamu rimwe kandi uko gutera mu izamu ni ikosa ryabaye ry’umunyezamu ni we wadutsindishije, twari twiteguye, twakoze ibishoboka byose ntiwari umunsi wacu navuga ko amahirwe amwe babonye ku ikosa ry’umunyezamu babashije gutsinda igitego, twebwe dutsindwa nk’ikipe, tugatsinda nk’ikipe ni ugutegura umwaka utaha."

Agaruka ku bafana, yavuze ko bababaye abizi ariko nk’abakinnyi na bo barababaye, gusa ngo nta gihe cyo gukosora gihari ni ugutegereza umwaka utaha.

Ati "Abafana ba Rayon Sports bihangane turabatengushe bihangane natwe turababaye, ni akazi iyo uri mu kazi ntibigende neza uragerageza ugakosora, nta gihe cyo gukosora gihari ubu ni ukureba umwaka utaha."

Yakomeje asaba abakunzi ba Rayon Sports kwihangana muri ibi bihe bibi ikipe irimo, ko umwaka utaha bizagenda neza.

Ati "Bakomeze bihangane, bakomeze bashyigikire ikipe mu bihe bibi turimo, ni ugutegura umwaka utaha, umwaka utaha navuga ko hamwe n’Imana nitubasha kugura neza bizagenda neza."

Yavuze ko mu mupira w’amaguru bisaba gushora, asaba abayobozi b’iyi kipe umwaka utaha kuzitonda mu bakinnyi bazagura.

Ati "umupira w’amaguru usaba gushora, navuga ko umwaka utaha mu kugura bazagerageze barebe abazi ibyo kugura cyangwa abazi iby’umupira kugira ngo tubashe kugura neza kugira ngo bitazaba nk’uyu mwaka, ku bwanjye ababirimo babonye isomo natwe tubonye isomo ndizera ko umwaka utaha bizagenda neza."

Agaruka ku bakinnyi Niyonzima Olivier Seif na Hakizimana Muhadjiri ku kuba baza muri Rayon Sports, yagize ati "n’ubundi dusanzwe dukinana mu ikipe y’igihugu, ni abakinnyi beza, nk’uko nabivuze abashinzwe kugura nibagura neza tuzitwara neza, birababaje kubona ikipe nka Rayon Sports imara imyaka 3 cyangwa 4 idatwara igikombe, ni ahacu ho gukora n’abayobozi bagakora kugira ngo ibi bintu bihunduke kuko Rayon Sports ni ikipe y’ibikombe."

Muhire Kevin yavuze ko ikintu cyabagoye cyane muri uyu mwaka w’imikino ari uko yatakaje abakinnyi benshi kandi bari inkingi za mwamba.

Muhire Kevin yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzagura neza umwaka utaha
Khadime Ndiaye yashinjwe na kapiteni gutsindisha ikipe
Muhadjiri aravugwa muri Rayon Sports
Niyonzima Olivier Seif aravugwa ko ashobora gusubira muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • HAKIZIMANA Eugene
    Ku wa 25-04-2024

    Nuko muhire Kevin abivuze abantu bagurira abakinyi rayon sport bayipfunyikira ikibiribiri wabwira ukuntu wazana umukinyi sezo ikarangira adakinye Kandi ahembwa president nukurya nawe abikurikirana kuko mbona habamo comition

IZASOMWE CYANE

To Top