Siporo

Umuriro watse wa mugani wa King James – Minisitiri wa Siporo yishimira intsinzi

Umuriro watse wa mugani wa King James – Minisitiri wa Siporo yishimira intsinzi

Nyuma yo gutsinda Uganda mu mukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye iyi ntsinzi yifashishije amagambo y’indirimbo ya King James ‘Umuriro Watse.’

Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 10 Nzeri 2021, u Rwanda rwakinaga na Uganda umukino usoza itsinda A ry’igikombe cya Afurika muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda.

Ni umukino utari woroshye n’ubwo amakipe yombi yari yarabonye itike ya ¼ ariko yagombaga kwisobanura hakamenyekana ikipe izamuka iyoboye itsinda.

Uyu mukino u Rwanda rwaje kuyitsinda bigoranye ku maseti atatu kuri abiri ya Uganda.

Minisitiri wa Siporo yifashishije amagambo y’indirimbo ya King James, yishimiye intsinzi, ni ku magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati “Mbega intsinzi iryoshye weeee; umuriro watse wa mugani wa King James!!!! Intore z’u Rwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda Setu!”

Kuzamuka ruyoboye itsinda, u Rwanda muri ¼ kuri uyu wa Gatandatu rurakina na Maroc saa 17h.

Wari umukino utoroshye
Minisitiri wa Siporo yishimiye intsinzi y'u Rwanda mu buryo bukomeye
King James yaririmbye 'Umuriro Watse'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • CLAUDE
    Ku wa 7-12-2023

    bagarure adiri eradi muhamedi

IZASOMWE CYANE

To Top