Umusifuzi umwe rukumbi w’umunyarwanda muri 55 bageze mu cyiciro cya Elite A
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yamaze gutanza abasifuzi 55 barimo umunyarwanda umwe rukumbi, Uwikunda Samuel bari mu cyiciro cya Elite A.
Ni icyiciro umuntu yafata nk’icyo ku rwego rwa mbere rwa CAF aho umusifuzi ukigezemo aba yemerewe gusifura imikino yo ku rwego rwo hejuru nk’igikombe cy’Afurika n’icy’Isi, imikino ya nyuma n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.
Aba basifuzi bageze muri iki cyiciro bakaba bafite amasomo azaba tariki ya 14 - 18 Mata 2023 abategurira kuzasifura 1/4 cya Champions League na Confederation Cup.
Muri rusange uru rutonde rw’abasifuzi 55 harimo 30 bo ku ruhande na 25 basifura hagati ari nabo barimo umunyarwanda Uwikunda Samuel. Uru rutonde kandi ruriho abasifuzi 5 ba VAR.
Ibitekerezo
Blez Locky ishimwe
Ku wa 21-03-2023Amahirwe kumavubi tuyarinyuma icyondusha namanota Atatu muribenne nomurwanda kuri stade yakarerekahuye naho Akahafa byandufasha