Siporo

Umusifuzi w’umunyarwanda yitendetse kuri Star Times none igiye kumwishyura akayabo

Umusifuzi w’umunyarwanda yitendetse kuri  Star Times none igiye kumwishyura akayabo

Umusifuzi w’Umunyarwanda, Dushimimana Eric agomba kwishyurwa n’ikigo cyerekana amashusho kuri televiziyo cya ’Star Times’ miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda kubera gucuruza isura ye batamusabye uburenganzira.

Byose byabaye muri 2021 ubwo iki kigo cyarimo cyamamaza Shene Nshya ya Magic Sports ari na yo inyuzwaho shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu mashusho yamamaza iyi Shene, hagaragayemo umusifuzi Dushimimana Eric arimo asifura ariko akaba yari yasubiwemo hakurwamo byinshi birimo abafana na Stade umukino waberagamo.

Uyu musifuzi usifura mu kibuga hagati urimo kuzamuka neza, akaba yarahise atanga ikirego ko Star Times yacuruje isura ye nta burenganzira yamusabye.

Urukiko rw’Ubucuruzi yaregeye muri 2021, umwaka ushize rukaba rwaranzuye ko Eric agomba kwishyurwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bakaba baratinze kumwishyura aho mu Kuboza 2023 yahise ajya guteza kashi mpuruza asaba kwishyurwa.

Dushimimana Eric yatsinze Star Times mu rubanza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top