Siporo
Umutoza Bekeni yakubise umutwe w’ingusho Team Manager wa Marines yisanga mu Bitaro undi ajyanwa RIB
Yanditswe na
Ku wa || 3906
Umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles FC yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa Marines FC akajyanwa kwa muganga.
Harimbere y’uko umukino utangira w’abato hagati ya Etincelles na Marines kuri uyu Gatandatu aho Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles yakubise Team Manager wa Marines, Nsengiyumva Aboubakar ahita yihutanwa kwa Muganga.
Mu gihe hataramenyekana icyo bapfuye, Bekeni yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kugira ngo iperereza rikomeze.
Amakuru meza ni uko Nsengiyumva yitaweho n’abaganga ubu akaba ameze neza ndetse yahise asezererwa ava kwa muganga.
Yahise agwa hasi
Ubu ameze neza
Bekeni yatwawe RIB

Ibitekerezo
Dadu
Ku wa 28-01-2024Ese mwagiye mwandika ikinyarwanda niba ari ikinyarwanda, ikindi gukoresha impine mu nkuru byo bishatse kuvuga iki? Ubuse ni bangahe turasobanukirwa icyo DTN bivuze? Muri kwangiza itangazamakuru.