Siporo

Umutoza Lomami Marcel yavuze impamvu yasimbuje Youssef wahise wivumbura

Umutoza Lomami Marcel yavuze impamvu yasimbuje Youssef wahise wivumbura

Umutoza wa Rayon Sports w’agateganyo, Lomami Marcel yavuze ko impamvu yasimbuje umunya-Maroc ku mukino banganyijemo na Gorilla FC ari uko yakinaga ashaka gushimisha abafana mu gihe bo bari bakeneye intsinzi.

Wari umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, wabaye tariki ya 11 Ukuboza 2021.

Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 68, Lomami Marcel yafashe umwanzuro akuramo rutahizamu w’umunya-Maroc wakinaga asatira anyura ku mpande, Rharb Youssef yinjizamo Manace Mutatu.

Uku gusimbuzwa nta kibazo cyarimo ariko uburyo uyu rutahizamu yitwaye nyuma yo kugera hanze, ni byo byatumye itangazamakuru ribaza umutoza Lomami Marcel impamvu yamukuyemo cyane ko n’umukinnyi atabyishimiye.

Lomami Marcel yavuze ko impamvu yakuyemo uyu mukinnyi ari uko yakinaga ashaka gushimisha abafana kandi bo bakeneye gutsinda ikindi gitego.

Ati “Twifuzaga ko tubona igitego, we yakinaga akina kugira ngo ashimishe umufana, twe ntabwo twakinaga kugira ngo dushimishe abafana, twakinaga kuko dushaka kujya imbere dusatire tubone igitego, niyo mpamvu twamusimbuje dushyiramo Mutatu kuko afite umuvuduko.”

Uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire itarashimwe na benshi, yageze ku ntebe y’abasimbura (bench) ahita ahaguruka yerekeza mu rwambariro, aroga arangije agaruka kureba umukino nk’abandi.

Youssef yarasimbujwe ntiyabyumva kimwe n'umutoza
Lomami Marcel avuga ko Youssef yakinaga ashaka gushimisha abafana kandi bo bakeneye intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndinkabandi
    Ku wa 15-12-2021

    Romamiyakozenezakubayarakuyemo yusef kuko uysefu yaugombagagukora uko umutozayamubwiye ntabirengeho.

  • Ndinkabandi
    Ku wa 15-12-2021

    Romamiyakozenezakubayarakuyemo yusef kuko uysefu yaugombagagukora uko umutozayamubwiye ntabirengeho.

IZASOMWE CYANE

To Top