Siporo

Umutoza Lomami Marcel yinginze abafana ba Rayon Sports, abaha isezerano

Umutoza Lomami Marcel yinginze abafana ba Rayon Sports, abaha isezerano

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel yinginze abafana b’iyi kipe abasaba kugaruka ku kibuga gufasha ikipe yabo bakayiba hafi kuko kuyitererana atari wo muti, abasezeranya ko n’umukino ukurikira bazawutsinda.

Bigendanye n’umusaruro iyi kipe yarimo itanga muri iyi minsi, abafana ba Rayon Sports bari baracitse intege zo kuza ku kibuga gushyigikira ikipe yabo kugira ngo yegukane intsinzi.

Kuva iyi kipe yatsindwa na Kiyovu Sports muri shampiyona, nibwo abafana batangiye kubura ku kibuga, umukino banganyijemo na Gorilla FC ndetse n’uwo baheruka gutsinda AS Kigali, abafana ubwitabire bwabo bwari ku rwego rwo hasi.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali, umutoza Lomami Marcel yasabye abafana b’iyi kipe kugaruka gushyigikira ikipe yabo kuko kubireka atari wo muti w’ikibazo, abizeza ko abakinnyi bameze neza bagiye kujya babaha ibyishimo.

Ati “Abakinnyi bacu bakunda intsinzi, wabonye ko twamaze gutsinda ibitego 2 bagatangira kudutera ingabo mu bitugu, yego uyu munsi kimwe no mu mukino uheruka ntabwo babonetse, icyo nasaba abafana bacu ni uko bagaruka ku kibuga.”

“Ikipe ni iyacu, ni iyabo kuko kureka kuza ku kibuga si wo mwanzuro icyiza ni uko bagaruka bagatera ingabo mu bitugu abakinnyi bacu, yego twatsinze harimo abafana na bo turabashimira, nibagaruke ku kibuga ibyishimo byatangiye kuza, n’imikino itaha bazajya bataha bishimye.”

Yakomeje avuga ko badakwiye kwiheba kuko igihe umuntu agihumeka ibintu biba bigishoboka, abasezeranya ko n’umukino wa Police FC bazatahana ibyishimo.

Ati “Buriya umuntu ntazajye yiheba mu buzima, buriya iyo Imana iguha guhumeka, ukaba ureba, ukaba uvuga, icyo nasaba abafana bacu baze ku kibuga, ntibagire ikibazo, abakinnyi bameze neza, abayobozi bari hafi y’ikipe, nibaze ari benshi umukino wa Police FC tuzabashimisha nk’uko twabashimishije.”

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, Rayon ikaba izakina na Police FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, ni umukino yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bazatahukana intsinzi.

Lomami Marcel arasaba abafana kugaruka ku kibuga mu gihe amabawiriza mashya ya Coroavirus yasohowe na Minisiteri ya Siporo, avuga ko guhera uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 nta mufana wemewe kuza gufana.

Abafana ba Rayon Sports bari bamaze iminsi baradohotse baza ari bake
Lomami Marcel yabasezeranyije ko n'umukino utaha bazawutsinda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Pacifique
    Ku wa 22-12-2021

    Ndabemera mukomeze muduhe ibyiza

  • Pacifique
    Ku wa 22-12-2021

    Ndabemera mukomeze muduhe ibyiza

IZASOMWE CYANE

To Top