Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina na Simba SC ku munsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi ba yo uzwi nka ’Simba Day’.
Uyu mukino ukaba uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 saa 18:30’ z’i Kigali ukazabera kuri Uwanja Mkapa.
APR FC ikaba yahagurukanye abakinnyi 23 yerekeza muri iki gihugu, yasize abakinnyi bane n’umutoza umwe.
Abakinnyi basigaye ni umunyezamu Ruhamyankiko Yvan, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou na Apam Assongue Bemol ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex.
Bivuze ko Ndizeye Aime Desire ari we uzajya utoza abanyezamu kuko n’ubundi ari abatoza babiri b’abanyezamu.
Abakinnyi n’abatoza APR FC yahagurukanye
Abanyezamu: Pavelh Ndzila na Ishimwe Pierre
Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu
Abakina Hagati: Mugiraneza Frodouard, Seidu Dauda, Ruboka Bosco, Taddeo Lwanga, Richmond Lamptey, Dushimina Olivier, Tuyisenge Arsene na Kategaya Elie
Abataha Izima: Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Mahamadou Lamine Bah, Godwin Odibo, Nwobodo Chidiebere Johnson, Victor Mbaoma na Mamadou Sy
)
Ibitekerezo