Siporo

Umutoza w’Amavubi akomeje gusura abakinnyi bakina i Burayi (AMAFOTO)

Umutoza w’Amavubi akomeje gusura abakinnyi bakina i Burayi (AMAFOTO)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alós Ferrer akomeje kuzenguruka i Burayi asura abakinnyi b’abanyarwanda bakina yo.

Uyu mutoza ukomoka muri Espagne amaze igihe mu biruhuko ni nabwo yafashe umwanya asura bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu bakina hanze yarwo ndetse n’abafite inkomoko mu Rwanda ariko batarayikinira ngo babe baza kuyikinira.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo Carlos yari mu Bubiligi aho yasuye umukinnyi w’umunyarwanda ukinira KMSK Deinze mu cyiciro cya 2, Bizimana Djihad.

Uyu mutoza kandi akaba yaraboneyeho umwanya gusura umunyezamu w’umunyarwanda w’imyaka 20, Maxime Wenssens ubu udafite ikipe.

Uyu munyezamu uvuka ku mubyeyi umwe w’umubiligi n’undi w’umunyarwanda, yakiniye abato ba St Truiden, 2019 yazamuwe mu ikipe nkuru, 2020 yerekeza muri KM Mechelen bakaba baraje gutandukana muri Nyakanga uyu mwaka.

Byabaye kandi nyuma y’uko yari avuye mu Bufaransa aho yabonanye na Hakim Sahabo ukinira abatarengeje imyaka 19 ba PSG akaba aheruka no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino 2 ya gicuti na Guinea mu kwezi gushize.

Biteganyijwe ko hari n’abandi bakinnyi bagomba kubonana mbere y’uko yerekeza muri Mali aho biteganyijwe ko azareba umukino u Rwanda ruzahuramo na Mali ku wa Gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Yahereye mu Bufaransa asura Hakim Sahabo
Yanasuye Bizimana Djihad mu Bubiligi
Yanabonye n'umunyezamu Maxime Wenseen
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • RUKUNDO Jean Pierre
    Ku wa 28-10-2022

    Muduha amakuru meza gusa mujye mushyiramo amafoto meshi ashoboka nabyo byadufasha pe!!!!!!

  • RUKUNDO Jean Pierre
    Ku wa 28-10-2022

    Muduha amakuru meza gusa mujye mushyiramo amafoto meshi ashoboka nabyo byadufasha pe!!!!!!

IZASOMWE CYANE

To Top