Siporo

Umutoza w’Amavubi yababajwe n’itsinda yisanzemo

Umutoza w’Amavubi yababajwe n’itsinda yisanzemo

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Torsten Spittler yagaragaje ko atashimishijwe n’itsinda Amavubi yisanzemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kuko amakipe arimo basanzwe bari kumwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 ni bwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Tombola yasize Amavubi ari mu itsinda D kumwe na Libya, Benin ndetse na Nigeria. Nigeria na Benin zisanzwe ziri kumwe n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya cya 2026.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko bibabaje kongera kwisanga mu itsinda rimwe na Benin na Nigeria.

Ati "Mu by’ukuri bibabajemo kuba dufite amakipe abiri mu itsinda, Nigeria na Benin tunarimo gukina mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Ariko ni uko bimeze nta kundi."

Nta gihindutse biteganyijwe ko imikino ya mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Frank Spittler yababajwe n'itsinda Amavubi yisanzemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top