Siporo

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu nzira zo gusesa amasezerano

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu nzira zo gusesa amasezerano

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ari mu nzira zo gusesa amasezerano nyuma y’uko buri ruhande rutishimiye urundi bitewe n’umusaruro.

Carlos Alós wongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza ukomoka muri Spain bivugwa ko yateye intambwe asaba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gusesa amasezerano y’amezi 20 yari asigaje.

Bivugwa ko muri iki cyumweru yanditse asaba gusesa amasezerano aho yavuze ko yabonye akandi kazi ko bamufasha bakamubohora.

FERWAFA yamumenyesheje ko izamusubiza mu cyumweru gitaha niba ubusabe bwe bwemewe cyangwa bwanzwe.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mutoza wasubiye muri Spain ariko nta kintu na kimwe yifuje kugira icyo abitangazaho.

Andi makuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamenye ko kubera umusaruro muke we Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo bari mu nzira zo gushaka uburyo bamusezerera ahitamo kubatanga asaba gusesa amasezerano.

Mu masezerano yasinye muri Werurwe 2023 harimo ko yagombaga gufasha u Rwanda kubona itike y’igikombe cy’Afurika ariko akaba yaramaze gusezererwa mu gihe hasigaye umukino wa Senegal muri Nzeri.

Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

Carlos Alós Ferrer mu nzira zo gusesa amasezerano na FERWAFA yo gutoza Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top