Umutoza wa Amagaju yatashye akubita agatoki ku kandi kubera Rayon Sports
Niyongabo Amars utoza Amagaju FC, yatashye akubita agatoki ku kandi kubera ko bari bamusabye gutsinda Rayon Sports bikaba byamunaniye.
Hari mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 Rayon Sports yaraye inganyirijemo na Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium 1-1.
Nyuma y’uyu mukino, Amars atoza Amagaju FC yagaragaje ko atishimye kubera ko yari yasabwe gutsinda Rayon Sports bikaba byamunaniye, gusa ngo azabatsindira mu rugo.
Ati "Mbere na mbere ntabwo nishimye kuko aya manota nagomgaga kuyabona, kandi nari mfite uburyo bwinshi bwo kuyabona kubera ibitego byinshi twahushije."
"Ubuyobozi bwantumye gutsinda Rayon Sports ariko ntabwo mbikoze, gusa nzayitsindira i Nyamagabe. Ikindi ubuyobozi bwansabye harimo kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere, kandi abakinnyi twaguze n’uburyo ikipe yubakitse birashoboka."
Nyuma y’umunsi wa 3 wa shampiyona, Amagaju ntabwo aratsindwa umukino n’umwe, yanganyije imikino 2 batsinda umukino umwe.
Ibitekerezo
celestin
Ku wa 2-09-2023Murugo iwaci Nyamagabe Raon ntizaducika rwose