Siporo

Umutoza wa APR FC, Adil ashobora kutemererwa gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda

Umutoza wa APR FC, Adil ashobora kutemererwa gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda

Nyuma y’uko CAF igaragaje ko ibyangombwa by’uyu mutoza Adil Erradi wa APR FC bitemewe kuba yatoza amarushanwa Nyafuruka, ashobora no kwisanga atemerewe gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umutoza Adil Erradi wa APR FC, ari ku rutonde rw’abatoza 29 batemerewe gutoza imikino Nyafurika(CAF Champions League na CAF Confederations Cup) ya 2021-22 nk’abatoza bakuru bitewe n’uko ibyangombwa byabo bitari ku rwego rwa CAF yifuza.

Ubundi CAF igena ko umutoza mukuru mu mikino Nyafurika agomba kuba afite License A itangwa n’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika cyangwa akaba afite License y’ikirenga (License Pro) ituruka ku yindi migabane, ni mu gihe umutoza wungirije agomba kuba afite License B ya CAF.

Ibi nibyo byagonze Adil kuko atari abifite maze umukino utozwa n’umutoza wungirije wa APR FC, umunya-Tunisia, Jamel Eddine Neffati ufite License B.

Ubundi Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc, byavugwaga ko afite License A ya UEFA, gusa CAF yagaragaje ko uyu mutoza afite UEFA Advanced Diploma.

UEFA Advanced Diploma ya Adil, ifite akahe gaciro?

Ubundi usanga nta tandukaniro rinini hagati ya Diploma na License, ni uko Diploma ari certificate uhabwa iyo usoje icyiciro cy’amasomo runaka usigaje kujya gukora ibyo wize(practice) kugira ngo ubone License urimo ukorera.

Urugero nka UEFA ihera kuri Diploma C, iyo usoje amasomo mu buryo bwo mu ishuri(theory) no gushyira mu bikorwa ibyo wize(practice), ubona License C.

Kugira ngo utangire gukorera Diploma B ni uko uba ufite License C. Niba umutoza arimo akorera License B, narangiza amasomo azahabwa UEFA B Diploma iherekejwe na UEFA B License izata agaciro mu gihe cy’imyaka 3.

Tugarutse kuri UEFA Advanced Diploma ya Adil Erradi, iyo urebye muri Diploma zitangwa na UEFA, k’urutonde ntigaragaraho, ku buryo byagorana no kumenya agaciro ifite.

Iyi license ikaba yaratangwaga mu Bubiligi ariko ikaba yarahagaritswe, uwayikoreraga yakoraga n’andi masomo akabona kubona UEFA A.

Bivuze ko iyi UEFA Advanced Diploma yaba ifite agaciro ka UEFA Diploma B.

Iyo ugiye guhuza license za UEFA na CAF, byaba bivuze ko UEFA License B ari CAF License C. Iyi License ikaba itemewe ko umutoza yayitorezaho mu Rwanda muri shampiyona nk’umutoza mukuru.

Bivuze ko Mohammed Adil Erradi yaba atemerewe gutoza mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda nk’umutoza mukuru, kuko umutoza mukuru asabwa kuba afite License A cyangwa B cya CAF, ni mu gihe License ya Adil yo ifite agaciro ka License C ya CAF.

Adil akaba amaze imyaka 2 atoza APR FC aho yayihesheje ibikombe bya shampiyona byose yatwaye adatsinzwe.

Amaze imyaka 2 atoza APR FC
License ye CAF yarayanze
Ashobora kutemererwa gutoza muri shampiyona yo mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ayisha
    Ku wa 14-09-2021

    Ariko ko abanyarwanda benshi ari abashomeri kuki badatoza cg ngo bakine nabo babone ayo ma $
    gutoza musanze bigomba umuzungu koko

IZASOMWE CYANE

To Top