Siporo

Umutoza wa APR FC mu ihurizo rikomeye

Umutoza wa APR FC mu ihurizo rikomeye

Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko atazi igihe abakinnyi be bagiye mu ikipe y’igihugu bazagarukira.

Yatangaje ibi mu gihe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 bazakira Pyramids mu mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Champions League.

Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzwemo na Gasogi United 1-0 ku Cyumweru gishize, Thierry Froger yagaragaje impungenge z’uko adafite ikipe ye yose yuzuye.

Abajijwe igihe Nshimirimana Ismail Pitchou uri mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bukine na Cameroun uyu munsi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika azagarukira, yavuze ko atabizi ndetse uretse na we, nta n’undi azi igihe azazira.

Ati "Mwabaza ubuyobozi, njye ntabwo mbizi. Abagiye bose ntabwo nzi igihe bazazira, simbizi. Icyo nzi ni uko Ismail (Pitchou) azakina tariki ya 12 (uyu munsi) ariko sinzi igihe azagarukira."

APR FC yari yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu aho umunyezamu Pavelh Ndzila yari yagiye mu ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville, Taddeo Lwanga mu ikipe y’igihugu ya Uganda (bose amakipe yabo yamaze gukina), na Nshimirimana Ismail mu Burundi aho ikipe yabo iri bukine uyu munsi.

Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’ ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023.

Thierry Froger ntabwo azi igihe abakinnyi be bazazira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda Moise
    Ku wa 13-09-2023

    Reka mujye mushaka gukorera amafaranga cyane ngo mutubeshyabeshye ibyo mwishakiye
    Icyambere pavelh ndzila ntago akina muri congo blazaville ikindi ni uko isamile pitchou nawe adakina muburundi ubwose nkamwe Koko mwagiye mureka kutubeshya kwel

  • Iradukunda Moise
    Ku wa 13-09-2023

    Reka mujye mushaka gukorera amafaranga cyane ngo mutubeshyabeshye ibyo mwishakiye
    Icyambere pavelh ndzila ntago akina muri congo blazaville ikindi ni uko isamile pitchou nawe adakina muburundi ubwose nkamwe Koko mwagiye mureka kutubeshya kwel

  • Hakirizimana
    Ku wa 12-09-2023

    Ariko se mwagiye mwandika ibyo muzi Pavel akinira uburundi cg Congo

IZASOMWE CYANE

To Top