Siporo

Umutoza wa APR FC yavuze ibibazo ba kabiteni b’iyi kipe Djabel na Prince bafite

Umutoza wa APR FC yavuze ibibazo ba kabiteni b’iyi kipe Djabel na Prince bafite

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze impamvu yakinnye umukino wa Mukura VS adafite ba kapiteni we Manishimwe Djabel na Buregeya Prince ari ukubera ibibazo by’imvune bombi bafite.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023 APR FC yari yakiriye ndetse inatsinda Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2022-23 wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Ni umukino utaragarayemo kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel ndetse n’umwungiriza we Buregeya Prince.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko impamvu batagaragaye kubera ibibazo by’imvune.

Ati “Djabel afite ikibazo cy’imvune y’akagombambari yagize ku mukino wa Etincelles, umukino wasozaga igice kibanza cya shampiyona, yaragarutse yongera kugira ikibazo ubu arimo kugenda agaruka ndakeka mu cyumweru gitaha azaba yiteguye kwiyunga ku bandi.”

“Prince na we afite ikibazo cy’imvune y’akagombambari ariko azatangirana imyitozo n’abandi ku wa Kabiri.”

Nta gihindutse Buregeya Prince we azagaragara mu mukino w’umunsi wa 17 tariki ya 28 Mutarama 2023 wo bazakirwamo na Kiyovu Sports ni mu gihe Djabel we ashobora kuba agifite iminsi hanze y’ikibuga.

Manishimwe Djabel aracyafite imvune
Prince azatangira imyitozo ku munsi w'ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top