Siporo

Umutoza wa APR FC yitabye Imana

Umutoza wa APR FC yitabye Imana

Uwari umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe, Dr Adel Zrane yitabye Imana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024 ni bwo urupfu rw’uyu mugabo watozaga ikipe y’Ingabo z’igihugu rwamenyekanye aho abakinnyi n’abatoza bagenzi be babibwiwe ubwo barimo bajya mu myitozo bahita basubira inyuma.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yaguye iwe mu rugo. Abakinnyi b’iyi kipe bakaba batangiye kumwifuriza iruhuko ridashira binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo.

Dr Adel Zrane akaba yarageze muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, akaba yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ni umugabo wari uzwi mu mupira wo mu Karere aho yatoje Simba ari kumwe n’Umubiligi Patrick Aussems bagatwarana igikombe cya shampiyona ya Tanzania cya 2018-19 ndetse na 2019-20 ndetse na 2020-21 ubwo yari kumwe na Didier Gomes da Rosa.

Dr Adel Zrane kandi yanyuze mu makipe atandukanye nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, yari kumwe kandi n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Dr Adel Zrane yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top