Siporo

Umutoza wa Kiyovu Sports ararangisha rutahizamu we Mugunga Yves

Umutoza wa Kiyovu Sports ararangisha rutahizamu we Mugunga Yves

Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Sharif Bipfubusa, avuga ko amaze igihe atazi aho rutahizamu Mugunga Yves w’iyi kipe ari kuko amaze igihe atanakora imyitozo.

Mugunga Yves winjiye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri APR FC, aheruka gukinira Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.

Nyuma y’uyu mukino ntabwo uwa Etincelles ndetse n’uwa Rayon Sports baraye banganyijemo 1-1 yawugaragayemo ndetse n’imyitozo akaba atayikora.

Umutoza Bipfubusa Joslin ubwo yari abajijwe ku kibazo cy’uyu mukinnyi, yavuze ko atakwinjira mu buzima bwite bw’umukinnyi ariko na none amaze igihe yaramubuze.

Ati "Njyewe ubuzima bwite bw’abakinnyi ntabwo ninjiramo cyane, sinzi impamvu ataza, ibyo ntabyo najya kumubaza. Oya nta myitozo akora."

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yahawe na Kiyovu Sports sheki itazigamiye na we biramubabaza cyane.

Uyu mukinnyi yari yanze gukina umukino wa APR FC wabaye tariki ya 2 Ukuboza 2023 kubera ideni bamufitiye ririmo umushahara ndetse na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yasigaye ku yo yaguzwe.

Yababwiye ko byibuze nabona miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yemera akajya mu kibuga ibindi bikazaza nyuma, bamubwiye ko yaza agakina ubundi akayahabwa nyuma y’umukino cyane ko yari yizeye kubona amafaranga kuko ari yo yari yishyuje.

Bemeye kumusinyira Sheki ya miliyoni ajya mu kibuga ayifite, nyuma y’umukino agiye kubikuza asanga ntizigamiye. Yarihanganye iminsi 3 ari nabwo yajyaga gukina umukino wa Mukura VS i Huye, nyuma yo gusanga nta mpinduka yahisemo guhita ahagarika ibikorwa byose by’ikipe birimo no gukora imyitozo.

Umutoza Bipfubusa avuga ko atazi aho Mugunga Yves ari
Mugunga Yves amaze igihe yarahagaritse imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top