Siporo

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis agiye kugana inkiko arega umunyamakuru

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis agiye kugana inkiko arega umunyamakuru

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko agiye kwitabaza inkiko arega umunyamakuru nyuma y’uko bivuzwe ko afunzwe azira kurya miliyoni 6 za ruswa yahawe na APR FC.

Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye inkuru y’uko umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yaba afunzwe azira ruswa ya miliyoni 6 yahawe na APR FC ngo azitsindishe mu mukino uzabahuza ku wa Gatandatu.

Uyu mutoza akaba yavuze ko umunyamakuru wabitangaje yarengereye akaba rero agiye kwitabaza inkiko kuko yabeshyewe.

Ati “Ndagana inkiko, ndamurega rwose, abantu barimo barampamagara bambaza niba nfunzwe ngo kubera 6m (miliyoni 6) za ruswa nahawe na APR FC. Abanyamakuru mumaze kurenga umurongo! Ibi ni ugusebya umuntu.”

Ibi bivuzwe mu gihe Kiyovu Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 27 izakinamo na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

Ni umukino ukomeye kuko amakipe yombi ahanganiye igikombe kandi yegeranye mu manota, iyatsinda hari icyo bayifasha. APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60 Kiyovu Sports ni iya 2 n’amanota 57.

Haringingo ngo umunyamakuru wavuze ko afunzwe aramujyana mu nkiko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 12-05-2022

    Aho kwandika inkuru itagira epfo naruguru wabireka kukiii uvuga uwavuzwee ntuvuge uwa muvuze ase muzakura ryarii this is sheet

IZASOMWE CYANE

To Top