Siporo

Umutoza wa Nigeria wamaze gusezera ku kazi yakomoje ku bakinnyi b’Amavubi bamugoye

Umutoza wa Nigeria wamaze gusezera ku kazi yakomoje ku bakinnyi b’Amavubi bamugoye

Augustine Owen Eguavoen utoza Nigeria yavuze ko yagowe bikomeye n’ubwugarizi bw’u Rwanda mu mukino wabahuje.

Wari umukino w’umunsi wa 2 w’itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2025 aho Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Augustine yavuze ko bashakaga amanota 3 ariko batayabonye bitewe n’uburyo Amavubi yugariyemo.

Ati "Twashakaa amanota 3 ariko si ko byagenze twabonye inota rimwe. Twabonye amahirwe menshi ariko u Rwanda rwugariye neza cyane ni byiza kuri bo. Ubwugarizi bwa yo bwatugoye"

Yavuze ko mu mukino bisanzwe nta mahirwe menshi Amavubi yabonye uretse ishoti rimwe ryonyine (rya Mugisha Bonheur) n’aho ubundi nta mahirwe babonye.

Ati "Ishoti rimwe ryonyine byasabye ko umunyezamu yari mu mukino n’aho ubundi nta yandi mahirwe afatika babonye, tuba twarangije umukino mu gice cya mbere ariko no mu gice cya kabiri twaremye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro."

Augustine usanzwe ari umuyobozi ushinzwe tekinike, yavuze ko nyuma y’uyu mukino atazakomeza kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria kuko yari yasinye gutoza imikino 2 kandi akaba ayisoje.

Augustine yavuze ko yagowe n'ubwugarizi bw'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimyumukiza Celestin
    Ku wa 11-09-2024

    Amavubi yacu ok mukomerezaho tubarinyuma

  • Fiston
    Ku wa 10-09-2024

    Nakomerezaho kbs icya Africa azakijyamo

To Top