Siporo

Umutoza wa Police yahagaritswe umwaka

Umutoza wa Police yahagaritswe umwaka

CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine utoza wa Police HC yahagaritswe umwaka utagaragara mu bikorwa bya Handball kubera imyitwarire yagaragaje mu mukino wa mbere wa Kamarampaka.

APR HC na Police HC zahuriye ku mukino wa nyuma wa Playoffs aho amakipe yombi yagombaga gutanguranwa imikino 2 muri 3.

Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ubera Kimisagara. Gusa uyu mukino ntabwo warangiye kubera ko Police HC yikuye itishimiye imisifurire.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryaje gufata umwanzuro wo gutera mpaga Police muri uyu mukino ariko ivuga ibindi bijyanye n’imyitwarire inzego zibishinzwe zirimo kubisesengura.

FERWAHAND ikaba yamaze gusohora itangazo rivuga ko Police HC yahanishijwe amande y’ibihumbi 500 Frw, umutoza wa yo Antoine Ntabanganyimana yahagaritswe umwaka.

Ati "nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byabaye hashingiwe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano; turabamenyesha ko umutoza mukuru wa Police HC bwana CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana ahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda."

Police yaje gutsinda umukino wa kabiri hitabazwa uwa 3 maze APR irawutsinda ihita inegukana igikombe.

Itangazo rya FERWAHAND
Antoine Ntabanganyimana yahagaritswe umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top