Siporo

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yiteguye kujya kuri polisi kubera abanyamakuru

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yiteguye kujya kuri polisi kubera abanyamakuru

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko ibyavuzwe mu itangazamakuru ko atumvikana n’abungiriza be atari byo ndetse ko umunsi azafata umuntu amusebya azahita amurega kuri polisi.

Avuze ibi nyuma y’uko hari amakuru avuga ko mu ikipe ya Rayon Sports ibintu bitameze neza hagati y’abatoza bungirije (Lomami na Sacha) aho badahuza n’umutoza mukuru Masudi Djuma bitewe n’imyitwarire ye, ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarakoranye inama nabo bugerageza kubunga.

Nyuma yo kunganya na La Jeunnesse 0-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, Masudi Djuma yahakanye aya makuru avuga ko ahubwo ari abashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye, uwo azafata amuvuga nabi azamutwara kuri polisi.

Ati "Mwaretse guteza amagambo mbere y’umukino, reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, urumva? Murimo kumvuga nabi hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?"

Yakomeje avuga ko we na staff ye bameze neza nta kibazo kirimo, ahubwo ibibazo bishaka kuzanwa n’abanyamakuru.

Ati "Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n’abatoza, urumva, kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose nabi, umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge."

Masudi Djuma yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n’abamwungirije Lomami Marcel na Sacha cyane ko ari na we wabizaniye, ahamya ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.

Rayon Sports izatangira shampiyona ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ikina n’ikipe ya Mukura VS kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Masudi Djuma avuga ko umuntu azafata amuvuga nabi azamutwara kuri polisi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Pascal Niyonsaba
    Ku wa 29-10-2021

    Ni byiza gukorera hamwe ! Kandi turabizi ko hari abatishimiye ko Mwagira succès sur tout ko bo bafite frustration ! Coach kora na bagenzi bawe mukore abo bashaka ibibazo mubareke!

  • Pascal Niyonsaba
    Ku wa 29-10-2021

    Ni byiza gukorera hamwe ! Kandi turabizi ko hari abatishimiye ko Mwagira succès sur tout ko bo bafite frustration ! Coach kora na bagenzi bawe mukore abo bashaka ibibazo mubareke!

IZASOMWE CYANE

To Top