Siporo

Umutoza wa Rayon Sports mu burakari yari amennye ibikoresho by’abanyamakuru

Umutoza wa Rayon Sports mu burakari yari amennye ibikoresho by’abanyamakuru

Umutoza wa Rayon Sports, Zelfani Yamen yari amennye ibikoresho by’itangazamakuru Imana ikinga akaboko.

Hari ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023 ku myitozo ya Rayon Sports yitegura umunsi wa 3 wa shampiyona izakinamo na Amagaju FC.

Rayon Sports yari yatumijeho abanyamakuru aho bagombaga gufata iminota 20 ya mbere y’imyitozo ndetse bakaza kuvugana n’umutoza ndetse n’umukinnyi umwe nyuma y’umukino.

Abanyamakuru bavugishije umunyezamu Hategekimana Bonheur ariko ku mutoza Yamen Zelfani biba ingorabahizi.

Ubwo yarimo aganira n’itangazamakuru, uyu mutoza yabajijwe icy’uko yatutse umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa mu Cyarabu nk’uko yabitangaje nyuma y’umukino wabahuje mu mpera z’icyumweru gishize banganyijemo ubusa ku busa.

Yasubije ati "ntabwo muzi! Ntabwo muzi. Mwebwe abanyamakuru muba mushaka kuzana byacitse, muba mushaka kuzana byicitse. Zimya iyo camera."

Yahise atera nk’intambwe ebyeri agira ati "njye ndabubaha ariko mwe mugashaka guteza ibibazo, ni ibibazo mushaka?"

Aha nibwo yahise ahindukira arebye asanga hari abari bakirimo gufata amashusho, nibwo yahise agira umujinya asa nuhubuza camera ariko ku bw’amahirwe ntihagira iyangirika.

Yamen Zelfani yahanganye n'itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top