Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yagarutse kuri Olivier Kwizera utaragaraye mu mikino 2 iheruka

Umutoza wa Rayon Sports yagarutse kuri Olivier Kwizera utaragaraye mu mikino 2 iheruka

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko impamvu Kwizera Olivier ataragaraye mu mikino ibiri ya gicuti bakinnye byatewe n’imvune, yongera gushimangira ko mu ikipe hazajya hakina uwakoze imyitozo.

Jorge Paixão yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’icyumweu gishize akaba amaze gukina imikino 2 ya gicuti, uwo banganyijemo na Police FC ndetse n’uwo baraye batsinzemo Nyanza FC 2-0.

Ni imikino 2 yose itaragaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier, Paixão akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu ari uko uyu munyezamu ari bwo agitangira imyitozo nyuma y’iminsi afite ikibazo cy’imvune, ngo yagombaga gukoresha abakora imyitozo kandi niko bizahora.

Ati “Olivier [Kwizera] yatangiye imyitozo ejo kubera imvune, nari mfite abanyezamu bakora buri munsi, mu ikipe yanjye hazajya hakina uwakoze imyitozo muri icyo cyumweru, niba hari umukinnyi ufite ikibazo, niba atakoze imyitozo ntazakina, ikindi mu ikipe yanjye abakinnyi bose barangana nta musitari urimo, umusitari muri Rayon Sports ari hano (yerekana ikirango cy’ikipe), sinjye ntabwo ari n’umukinnyi.”

Kwizera Olivier watangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize akaba yari yagiriye ikibazo cy’imvune mu myitozo ya mbere y’umutoza Jorge Paixão yakoresheje tariki ya 2 Gaashyantare 2022.

Kwizera Olivier amaze iminsi afite ikibazo cy'imvune
Umutoza wa Rayon Sports ahamya ko uzajya akora imyitozo ari we uzajya ukina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top