Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yishyize imbere y’Imana ngo abakinnyi be 2, Hakizimana Adolphe na Musa Esenu babe batagize ibibazo bikomeye by’imvune kuko byaba ari ibibazo mu bindi.
Aba bakinnyi bombi baraye bagaragaje ko bagize ikibazo cy’imvune mu mukino w’ikirarane Rayon Sports yaraye atsinzemo Gorilla FC.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Haringingo Francis yavuze ko ari ugusenga cyane bataba bagize ibibazo bikomeye kuko ikibazo cy’imvune cyaba gikabije muri Rayon Sports.
Ati “Reka dusenge Imana ntitubakaze kuko baba babaye benshi ku bakinnyi bafite ibibazo by’imvune.”
Ku bibazo bagize yagize ati “Esenu yagize ikibazo cyo kubabara kw’inyama, Adolphe ntabwo mbizi kuko ntabwo turavugana.”
Musa Esenu wari winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Traore, yaje kuvamo ku munota wa 74 asimburwa na Rudasingwa Prince, ni nyuma y’uko yari yagize ikibazo cy’imvune.
Umunyezamu Hakizimana Adolphe nyuma y’uko umukino urangiye, abaganga bagiye kumwitaho agaragaza ko ashobora kuka yagize ikibazo mu itako.
Rayon Sports ikaba ifite umubare w’abakinnyi benshi bafite ikibazo cy’imvune bayobowe na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Raphael Osalue uheruka kubagwa, Ganijuru Elie ndetse bivugwa ko Mbirizi Eric na we yaraye atonekariye mu mukino batsinzemo Gorilla FC 1-0.
Ibitekerezo
Dusenge
Ku wa 9-12-2022Imama ibadukirize