Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe

Umutoza wa Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe

Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen utoza Rayon Sports yanze umwungiriza yahawe n’iyi kipe, Rwaka Claude aho yavuze ko nta kintu amufasha biba ngombwa ko ahindurirwa inshingano.

Rwaka Claude yari umutoza wungirije wa Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho yari yungirije Haringingo Francis.

Ubwo umwaka w’imikino wari urangiye iyi kipe yahisemo gutandukana n’aba batoza ariko muri Nyakanga 2023 Rwaka Claude we yongereye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports.

Ni we watangije imyitozo mbere y’uko umutoza ukomoka muri Tunisia agera mu Rwanda ngo bakomezanye.

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi bakorana, uyu mutoza akaba yarasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yakwizanira umutoza umwungirije kuko Rwaka Claude we nta kintu amufasha. Nta gihindutse umutoza yizaniye azagera mu Rwanda mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwasanze butamwirukana kuko ari bwo yari acyongera amasezerano maze buhitamo kumuhindurira inshingano aho yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’abagore asimbura Nonde Mohamed ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Andi makuru avuga ko Rwaka Claude atarafata umwanzuro wo kwemera kujya gutoza iyi kipe cyane ko we amasezerano afitanye na Rayon Sports ari ayo gutoza Rayon Sports y’abagabo.

Zelfani ntakozwa ibyo gukorana na Rwaka Claude
Rwaka Claude ni we wari watangije imyitozo ya Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hakizimana jean
    Ku wa 12-08-2023

    jewe uko mbona umutoza mukuru amaze kubisaba nukumuha umwanya akazana uwo ashaka

  • Hakizimana jean
    Ku wa 12-08-2023

    jewe uko mbona umutoza mukuru amaze kubisaba nukumuha umwanya akazana uwo ashaka

  • Hakizimana jean
    Ku wa 12-08-2023

    jewe uko mbona umutoza mukuru amaze kubisaba nukumuha umwanya akazana uwo ashaka

IZASOMWE CYANE

To Top