Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yatakagije rutahizamu mushya utariyereka abafana

Umutoza wa Rayon Sports yatakagije rutahizamu mushya utariyereka abafana

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen yavuze ko Rayon Sports yabonye rutahizamu mwiza uje kubafasha mu busatirizi.

Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023 yakiriye rutahizamu ukomoka muri Sudani wakiniraga Al Hilal, Eid Mugadam Abakar Mugadam.

Nyuma y’umukino baraye banganyijemo na Al Merreikh 0-0, nubwo atakinnye uyu mukino ariko umutoza wa Rayon Sports yabwiye Itangazamakuru ko uyu rutahizamu waje ari umukinnyi mwiza.

Ati “Mugadam ni umukinnyi mwiza, mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino myinshi ya Champions League muri Al Hilal kandi iyo badatsindwa kuri penaliti bari gukina ½ cyangwa umukino wa nyuma.”

Yakomeje avuga ko babonye umukinnyi mwiza uje gutanga imbaraga mu busatirizi kandi yizeye ko azatanga umusaruro.

Ati “Tubonye umukinnyi mwiza, afite impano kandi akinira Ikipe y’Igihugu [ya Sudani]. Ndatekereza ko azadufasha mu busatirizi. Dukeneye abakinnyi barema uburyo bwinshi mu busatirizi, nzi ko Mugadam azabidukorera.”

Mugadam aje yiyongera ku bakinnyi bandi benshi yaguze nka Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Kalisa Rashid, Aruna Moussa Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel, Youssef Rharb na Charles Baale.

Umutoza wa Rayon Sports yashimagije rutahizamu mushya
Eid Mugadam yageze mu Rwanda ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndauizeye Pacifique
    Ku wa 20-08-2023

    Bujumjura burundi turakunda Rayon Sport, niyo equipe itanga ivyishimo

  • Ndauizeye Pacifique
    Ku wa 20-08-2023

    Bujumjura burundi turakunda Rayon Sport, niyo equipe itanga ivyishimo

IZASOMWE CYANE

To Top