Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ihurizo ritamworoheye kugira ngo yegukane ibikombe byombi

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ihurizo ritamworoheye kugira ngo yegukane ibikombe byombi

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko iyi kipe ifite amahirwe ku bikombe byombi ariko ikaba ifite ihurizo ry’uko yatakaje abakinnyi benshi.

Julien Mette wageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, mu mikino 4 ya shampiyona amaze gutoza yarayitsinze yose, mu gikombe cy’Amahoro yatoje 3 atsindamo ibiri ni mu gihe yasezerewe na Police FC muri Heroes Cup.

Uyu mufaransa abajijwe niba abona afite amahirwe yo kwegukana ibikombe byombi icya Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, yavuze ko byose bishoboka.

Ati "Turi mu rugendo, amanota 4 inyuma y’uyoboye urutonde, biracyashoboka, ubu dusigaje imikino 3 ngo twegukane Igikombe cy’Amahoro."

Gusa yakomeje avuga ko afite ikibazo cy’uko yatakaje abakinnyi benshi gusa bikaba bisaba ko bake afite bagomba kuba biteguye neza 100%.

Ati "Ariko twakaje abakinnyi kandi turakina buri minsi 3 ntabwo byoroheye abakinnyi ndetse natwe, nta mahitamo menshi dufite dukeneye ko buri mukinnyi aba ahari kandi ameze neza 100% kugira ngo twegukane ibi bikombe."

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushawa amanota 4 na APR FC ya mbere, gusa APR FC ikaba ifite umukino w’ikirarane ni mu gihe hasigaye imikino 9 ya shampiyona.

Rayon Sports kandi ikaba iri muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho igomba guhura na Bugesera FC izakomeza ikaba ari yo izagera ku mukino wa nyuma.

Nubwo ihataniye ibi bikombe, Rayon Sports yatakaje abakinnyi b’inkingi za mwamba barimo Joackiam Ojera, Rwatubyaye Abdul wari kapiteni, Heritier Nzinga Luvumbu ndetse na rutahizamu Musa Esenu.

Julien Mette afite icyezere cyo kwegukana ibikombe byose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top