Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi babiri bivugwa ko bashobora kudakina umukino wa Al Hilal
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yavuze ko ikipe ye imeze neza ndetse n’abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye umukino wa Al Hilal.
Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko abakinnyi babiri, umunya-Maroc, Youssef Rharb utarajyanye n’abandi muri Libya kubera imvune ndetse n’umunya-Sudani, Eid Abakar Mugadam batazakina uyu mukino kubera imvune.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri uyu mukino, umunya-Tunisia utoza Rayon Sports, Yamen Zelfani yavuze ko abakinnyi bose bahari kandi bameze neza, uretse Youssef ushobora kudakina uyu mukino.
Ati "Abakinnyi bose barahari, ikipe yose irahari. Bameze neza, bifitiye icyizere kandi abakinnyi bose bariteguye uretse Youssef utarajyanye n’abandi (muri Libya), abandi bose bameze neza. Mugadam arakorana natwe imyitozo, ndakeka yiteguye."
Rayon Sports izakina na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2023-24 aho imikino yose izabera mu Rwanda.
Al Hilal niyo izabanza kwakira Rayon Sports tariki ya 24 Nzeri 2023 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023. Ni imikino yose izabera kuri Kigali Pele Stadium.
Ibitekerezo
Nshimiyimana celestin
Ku wa 23-09-2023Nukuri ikipe yacutuyirinyuma if though bazakina ntabafana arko bagombakumvako bahari kd ikindi nabo ntabwo bazab bafite abafan,itsinzi imbere hamwe nimana byose birashoboka
ISHIMWE SERGE
Ku wa 22-09-2023RAYON OOOYE