Umutoza wa Sunrise FC ntiyemera ba rutahizamu be, umucunguzi wari kuva muri Rayon Sports yarabuze
Umutoza wa Sunrise FC, Muhire Hassan yavuze ko ba rutahizamu afite batajyanye n’ibyo yifuza gukina kandi akaba yarabuze rutahizamu yifuzaga, Rudasingwa Prince wa Rayon Sports.
Ibi uyu mutoza yabigarutseho ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-24.
Yabajijwe impamvu yahushaga cyane kandi ubusatirizi bwe bwose buyobowe na Babuwa Samson na Yafesi Mubiru bafashije iyi kipe umwaka ushize kongeraho na Mukoghotya baguze bose bari mu kibuga.
Muhire Hassan yavuze ko aba bakinnyi nubwo batsinda nta rutahizamu n’umwe nimero 9 urimo, bityo ko ari nayo mpamvu badahuza n’uburyo ashaka gukinamo.
ATi "Nta ba rutahizamu mfite. Buriya umupira w’amaguru muvuga ni umwe, n’umupira w’amaguru nyayo ni ibindi. Ni ukuvuga ngo ba rutahizamu bahari ntabwo bahuza n’ibintu nshaka gukina, ubwo ndaza kugerageza mpuze n’imikinire yabo kuko njyewe nkeneye umukinnyi rutahizamu nyirizina ukina 9, uwo ntawe mfite. Buriya Yafesi usubiye mu bitego 14 yatsinze nta gitego cyo muri box (urubuga rw’amahina) kirimo. Mukoghotya nawe ni uko, Babuwa atsinda ibitego by’imipira igarutse. Abo bose uko ari 3 n’ubwo bafite ibitego nta n’umwe ukina nka nimero 9 wa nyawe."
Yakomeje avuga ko igisubizo cy’ubusatirizi bwe yari acyiteze muri Rudasingwa Prince wa Rayon Sports ariko biza kwanga, ntibyakunda ko ajya muri iyi kipe.
Ati "si n’ibanga nagerageje gushaka kuzana uriya mwana Prince (Rudasingwa) wo muri Rayon Sports, Rayon Sports yari yanabyemeye haza kubamo akabazo gato ntibyarangira ariko njye nari nkeneye rutahizamu nimero 9, mu gihe ntamubonye ngomba gukina nkurikije abakinnyi mfite uko bameze."
Avuga ko aba bakinnyi kugira ngo batsinde bisaba ko ikipe iba ikina imipira miremire mu gihe we akunda gukina ahererekanya bakubaka igitego.
Ibitekerezo