Siporo

Umutoza wa Yanga yavuze ibihe bikomeye Sarpong arimo kunyuramo

Umutoza wa Yanga yavuze ibihe bikomeye Sarpong arimo kunyuramo

Umurundi utoza ikipe ya Yanga muri Tanzania, Kaze Cedric avuga ko rutahizamu we, Michael Sarpong arimo kunyura mu bihe bikomeye by’igitutu cy’abafana kubera ko atarimo gutsnda.

Michael Sarpong yinjiye muri Yanga umwaka ushize muri Kanama, yari yitezweho ibitangaza ko azatsinda ibitego byinshi ariko yagiye agorwa no kunyeganyeza inshundura.

Umutoza we Kaze Cedric, yavuze ko arimo kunyura mu bihe bikomeye kubera kudatsinda ibitego ariko akavuga ko biterwa no kuba atabona imipira ihagije.

Ati“ubu arimo kunyura mu bihe bigoye kubera ko abafana bakunda kumubona atsinda, ariko ntarimo kubikora kubera ko atabona imipira myinshi, ni ikintu turimo gukoraho.”

Yakomeje avuga ko ubu arimo gutegura abakinnyi bazamufasha kuba yatsinda ibitego byinshi nk’uko abafana babyifuza.

Ati“Nyuma y’igihe azaba umukinnyi mwiza, agaruke mu bihe bye njyewe muzimo. Igihe kizagera buri umwe yemere ubushobozi bwe. Ikibazo ni icyo natangiye kugikoraho ntegura abantu bazamuha imipira myiza.”

Michael Sarpong amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 18 ya shampiyona. Igikombe cya Mapinduzi Cup baherutse gukina bakanegukana yagisoje nta gitego atsinze.

Ngo arimo kumutegurira abantu bazajya bamuha imipira
Sarpong amaze igihe adatsinda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top