Siporo

Umuvugizi wa Rayon Sports yakoze ubukwe na Gogo

Umuvugizi wa Rayon Sports yakoze ubukwe na Gogo

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yasabye ndetse anakwa Nkusi Goreth [Gogo], mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023 ubera ku i Rebero.

Byabereye mu Busitani bwa Mliman (Mliman Garden Rebero) aho Jean Paul yari agaragiwe n’abanyamakuru bagenzi be nka Rugangura Axel, Kanyamahanga Jean Claude, Hitimana Claude, Nuwamanya Bernard, Ngano Roben na Rugaju Reagan.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports akaba ari we wari Parrain ni mu gihe Rigoga Ruth wa RBA yari yari Marraine wa Gogo.

Ni ubukwe kandi bwitabiriwe n’umuhanzi Tom Close ndetse na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

Nyuma yo gusaba no gukwa bakaba basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kanombe.

Nyuma y’iyi mihango abatumiwe bakaba bakiriwe muri Mlimani Garden ahari abakinnyi nka Kayitaba Bosco wa Police FC n’umunyamakuru Mike Karangwa n’abandi.

Ubukwe bubaye nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023 aho basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 29 Ukuboza 2022 Nkurunziza Jean Paul yari yambitse Gogo impeta ya fiançailles.

Nkurunziza Jean Paul uretse kuba ari umuvugizi wa Rayon Sports ni n’umunyamakuru wa Siporo aho akorera Radio Isango Star yanakoreye kandi Radio1, Flash FM kandi yanandikiye Umuseke.

Nkusi Goreth bagiye kurushinga ni umukomeye cyane w’ikipe ya APR FC ndetse na Arsenal mu Bwongereza.

Nkurunziza Jean Paul n'abari bamugaragiye
Sadate yari parrain
Byari ibirori bibereye ijisho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top