Siporo

Umuyobozi w’ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi

Umuyobozi wa The Winners FC, Nshimiyimana David yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga indonke no gukoresha impapuro mpimbano.

David yatawe muri yombi tariki ya 18 Nzeri 2024 akaba yarafatanywe na Munyampundu Jean, umubyeyi ufite umwana ukina muri The Winners ni nyuma y’igihe bashakishwa ariko barabuze.

David na Jean ibyaha bakurikiranyweho bikekwa ko babikoze muri 2023 ubwo bashakaga kugabanya imyaka y’abana bagombaga kwinjira mu Ishuri ry’umupira rya ‘Bayern Munich Academy’.

Bakaba bakurikiranyweho gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe.

Ntabwo byakunze ko tuvugana n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry kuko atitabaga nimero ye, gusa amakuru ni uko bafatiwe mu Karere ka Muhanga aho iyi kipe ibarizwa, ni nyuma y’igihe bihisha Ubutabera, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe bategereje koherezwa mu Igororero rya Muhanga kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imyanzuro y’Urukiko yo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya Kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko nimero 69/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 18 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw.

Umuyobozi wa The Winners yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top