Umuyobozi wa APR FC yavuze ku byo kuba Rwatubyaye yagaruka muri APR FC
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Maj. Gen Mubaraka Muganga avuga ko muri iyi kipe ari mu rugo kuri Rwatubyaye bibaye ngombwa yagaruka.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo habaga umuhango wo kwerekana abayobozi bashya b’iyi kipe basimbura abagiye mu zindi nshingano.
Abajijwe ku byavuzwe mu minsi yashize ko uyu mukinnyi ashobora gusubira muri APR FC dore ko hari n’amakuru yavuze ko uyu mukinnyi yiyandikiye asaba kuyisubiramo, yavuze ko ari mu rugo kuri we bibaye ngombwa bamugarura.
Ati"Hano ni iwabo, twabivuze kenshi, APR ni umuryango, uwahabaye ntagire ibintu by’imifatire mibi, akomeza kuba umunyamuryango, ariko uwahabaye ubuyobozi bumunenga ikintu iki n’iki, turamubwira agashakira ahandi.”
Yunzemo ati"Bibaye ngombwa ko umutoza amwifuza yagaruka, ariko kugeza ubu ngubu nta kiganiro nk’icyo dufite cyane ko noneho murabona COVID-19 yabisubije inyuma kurushaho. Uyu munsi nta kintu twaganira na we. Ntituramenya niba ashaka kugaruka.”
Atangaje ibi mu gihe mu minsi yashize bavuze ko umukinnyi wavuye muri APR FC nabi(kugenda ku gahato atubyimvakenyeho n’kipe) badashobora kumugarura, na Rwatubyaye ni umwe mu bakinnyi bavuye muri iyi kipe mu buryo butavuzweho rumwe kuko yatunguye ubuyobozi bwa APR FC bwumva yasinyiye mukeba Rayon Sports.
Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC kuva 2009, yazamuwe muri APR FC nkuru kuva 2013 kugeza 2016 ari bwo yerekezaga muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo yabengukwaga n’ikipe ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yaje kumutanga muri Colorado Rapids yasojemo amasezerano.
Ibitekerezo