Siporo

Umuyobozi wa APR FC yibukije abakinnyi ko babafitiye umwenda, ni nyuma y’uko Adil avuze ko nta bakinnyi afite

Umuyobozi wa APR FC yibukije abakinnyi ko babafitiye umwenda, ni nyuma y’uko Adil avuze ko nta bakinnyi afite

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC mu myitozo maze yibutsa abakinnyi ko babafitiye umwenda w’instinzi.

Ni nyuma y’uko iyi kipe inganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2021-22 wabaye tariki ya 22 Mutarama 2022.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Adil Erradi yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be aho yavuze ko bamutengushye ndetse batari no ku rwego rwo gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe mu myitozo abibutsa ko ari ikipe y’ingabo z’igihugu kandi aho izi ngabo ziri hose zirangwa n’intsinzi bityo ko bafitiye ideni iyi kipe.

Ati “Sinaherukaga kuza kubareba mu myitozo bitewe n’akandi kazi mba ndimo, ariko imikino imwe n’imwe yanyu ndayireba, shampiyona ntiyoroshye kandi nk’uko mubizi mwese iyi kipe n’iyingabo z’igihugu kandi ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zirangwa n’intsinzi, namwe mudufitiye umwenda w’intsinzi, imyitozo yanyu nayikurikiranye dukeneye kubona muri ya kipe itsinda ibitego byinshi, ikipe yose mugiye guhura ikaba ibizi ko iri butahe itsinzwe ibitego byinshi.”

Yakomeje ababwira ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi kuko n’ikipe nayo iba yabahaye ibyo bakeneye byose.

ati” Murabizi tuba dushaka kugira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ibyo rero bitangirira hano mu ikipe uba usanzwe ukinira, mwitware neza kuko muri mu ikipe ibaha byose mushaka ubundi namwe tubabaza intsinzi, mu kibuga haberamo byinshi ariko ibyo byose mugomba kubinyuramo gitwari kandi mu kinyabupfura ikipe muhanganye kenshi iza ishaka kububakiraho amazina ariko mubereke ko mwe hari icyo mubarusha.”

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo bazakinamo na Police FC tariki ya 28 Mutarama 2022.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 28 n’imikino ibiri y’ibirarane, Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 29.

Umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi ba APR FC ko babafitiye ideni ry'intsinzi
Adil ntabwo yishimiye uko abakinnyi be barimo kwitwara muri iyi minsi
Yasabye abakinnyi gushaka intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Amine Kenny
    Ku wa 28-01-2022

    Ikipe yacu komerezaho turagushyigikiye

  • Munyakigeli Omar
    Ku wa 27-01-2022

    Kbs nibyo Ibyo umuyobozi yavuze Apr nikipe idakwiye kugendera kugitego kimwe igomba gutsinda Ibitego byinshi abataka niba badashoboye bazashake abandi

  • Munyakigeli Omar
    Ku wa 27-01-2022

    Kbs nibyo Ibyo umuyobozi yavuze Apr nikipe idakwiye kugendera kugitego kimwe igomba gutsinda Ibitego byinshi abataka niba badashoboye bazashake abandi

  • Munyaneza
    Ku wa 26-01-2022

    ESE wamunyakemeron yarasinye

IZASOMWE CYANE

To Top