Siporo

Umwe kuri umwe, imyitwarire y’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda mu mboni za Mashami Vincent

Umwe kuri umwe, imyitwarire y’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda mu mboni za Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bashya yahamagaye bakina hanze y’u Rwanda bakinnye na Centrafrique ari abakinnyi beza ariko harimo bamwe bagikeneye igihe cyo kugira ngo bamenyerane n’abandi.

Tariki ya 4 Kamena na 7 Kamena Amavubi yakinnye na Centrafrique imikino ya gicuti, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 harimo abakinnyi 6 bakina hanze y’u Rwanda bari bahamagawe bwa mbere.

Muri aba 6 yahamagaye, 4 nibo babashije kuza ari bo umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strommen IF, myugariro Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa, Rukundo Denis wa Police FC muri Uganda na Samuel Guelette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi.

Mu batarabonetse ni Kevin Monnet – Paquet utazakomezanya na Saint Etienne yo mu Bufaransa na Rafael York ukinira AFC Eskilstuna muri Sweden.

Aba bakinnyi uko ari bane bakaba bose barabonye umwanya wo gukina muri iyi mikino 2 aho nk’umunyezamu Buhake na Clovis bakinnye umukino ubanza iminota yose 90, umukino wa kabiri Clovis yagiye mu kibiga asimbura mu gice cya kabiri.

Rukundo Denis yakinnye iminota 90 ku mukino wa 2 ni mu gihe umukino wa mbere yari yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri. Samuel Gueulette we yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere mu mukino wa mbere.

Nyuma yo kubona aba bakinnyi uko bitwaye muri iyi mikino, Mashami Vincent yavuze ko ari abakinnyi beza ariko na none ngo baracyakeneye igihe cyo kumenyerana na bagenzi babo kuko guhita bahuza nabo bitahita biza.

Ati”Ngira ngo twese dufite uko twabibonye, nk’umutoza mfite uko nabibonye, burya akenshi gukura umukinnyi hanze ukamuzana mu gihugu guhita mu minsi mike ahuza na bagenzi be, nka Clément, umunyezamu yagize umukino mwiza Clovis(Bryan Ngwabije) yagize umukino mwiza.”

“Denis(Rukundo) na we aracyakeneye igihe ariko na we ntabwo ari umukinnyi mubi, Samuel(Gueulette) ntabwo ari umukinnyi mubi, muri rusange ntabwo ndibuvuge umwe kuri umwe ariko batweretse isura nziza.”

Yavuze kandi ko atari abakina hanze gusa ahubwo n’abakina mu Rwanda bari bahamagawe bwa mbere nabo ari abakinnyi beza berekanye ko hari icyo bafasha igihugu ubu bakaba bagomba kubahozaho ijisho bakabashakira imikino myinshi kugira ngo batinyuke.

Umunyezamu Buhake yagarageje ko aje gutanga akazi
Ngwabije Clovis yemeje abanyarwanda
Rukundo Denis, Mashami avuga ko agikeneye umwanya
Samuel Gueulette na we aracyakeneye igihe cyo kwisanga mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top