Siporo

Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu Mavubi

Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu Mavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusezerera abandi bakinnyi babiri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ya Benin na Lesotho.

Abo bakinnyi ni umunyezamu Muhawenayo Gad wa Musanze FC ndetse Dushiminana Olivier bakunda kwita Muzungu wa Bugesera FC.

Aba bakurikiye Hakizimana Muhadjiri wa Police ndetse Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports ukina asatira anyuze ku ruhande basezerewe ejo hashize.

Ni mu gihe ababimburiye abandi bagiye tariki ya 27 Gicurasi 2024, ni umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera, Nsengiyumva Samuel na Iradukunda Simeon ba Gorilla FC basezerewe mbere.

Muhadjiri na Arsene bakaba babisikanye na Kapiteni Bizimana Djihad na Dylan Georges Francis Maes bakina i Burayi bamaze kugera mu mwiherero.

Amavubi afite imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, umwe uzabera Côte d’Ivoire aho Benin izakirira Amavubi tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y’Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024.

Muzungu yasezerewe mu Mavubi
Umunyezamu Muhawenayo Gad na we yasezerewe mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top