Siporo

Urakaza neza i Golgotha nta byendagusetsa – Babuwa yahaye ikaze Serumogo

Urakaza neza i Golgotha nta byendagusetsa – Babuwa yahaye ikaze Serumogo

Umukino wa Kiyovu Sports na Sunrise FC uzaba ku Cyumweru watangiye gushyuha aho rutahizamu wa Babuwa Samson yahaye ikaze Serumogo bakinanye muri iyi kipe amubwira ko bitazamworohera.

Ni umukino uzabera kuri Golgotha Stadium ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023 saa 15h00’.

Ntabwo uzaba ari umukino woroshye ku mpande zombi aho Kiyovu Sports yifuza kutagira ikosa na rimwe ikora kuko byatuma iva ku gikombe cya shampiyona isabwa gutsinda imikino yayo yose isigaye.

Ku ruhande rwa Sunrise nayo iri mu murongo utukura kuko mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona irangire itarizera kuguma mu cyiciro.

Uyu mukino urimo kuvugwaho byinshi bitandukanye kugeza ho na rutahizamu wa Sunrise FC, Babuwa Samson yahaye ubutumwa myugariro wa Serumogo Ali bakinanye muri Sunrise ndetse na Kiyovu Sports amubwira ko bitazaborohera.

Ati “Ikaze kuri Golgotha ... Uzumva ubushyuhe bwinshi ku Cyumweru … Nta byendagusetsa muvandimwe.”

Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Sunrise FC yari yatsinze Kiyovu Sports 2-1, hitezwe kureba niba izabisubiramo i Golgotha.

Babuwa yahaye ikaze Serumogo Ali i Golgotha Stadium
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top