Siporo

Uregendo rw’u Rwanda muri Beach Volleyball rwagarukiye muri 1/8

Uregendo rw’u Rwanda muri Beach Volleyball rwagarukiye muri 1/8

Urugendo rw’u Rwanda mu irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’ ririmo kubera i Rubavu, rwagarukiye muri 1/8 nyuma y’uko ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine basezerewe n’ikipe yo muri Ukraine ibatsinze amaseti 2-0.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino ya 1/8 na 1/4 mu bagore ni mu gihe mu bagabo bakinnye 1/4.

U Rwanda rukaba rwari rusigaranyemo ikipe imwe, Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, ariko yasezerewe muri 1/8 itsinzwe n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

Aba bakiyongera ku ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick basezerewe ku munsi w’ejo nabo muri 1/8.

Ni mu gihe kandi mu bagore ikipe ya Mukandayisenga Benitha na Musabageni Claudine no mu bagabo ikipe ya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves batigeze barenga ijonjora.

Ku munsi w’ejo nibwo hazakinwa imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma mu bagabo no mu bagore.

Ukraine yasezereye ikipe y'u Rwanda yari isigayemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • samed
    Ku wa 18-07-2021

    nibatsindwe kuko ikipe twari dufitiye icyizere niya football none bayikuyeho .

IZASOMWE CYANE

To Top