Abafana b’ikipe ya Gasogi United bibumbiye mu itsinda ’Urubamby’Ingwe’ basabye perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kwisubiraho ku cyemezo cyo gukura iyi kipe muri shampiyona.
Mu mukino Rayon Sports yaraye itsinzemo Gasogi United 1-0, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 71, Nkubana Marc yaje gutera umupira asa n’uwuhinduye imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira uyoboka mu nshundura ariko umusifuzi wo ku ruhande, Saidi aracyanga avuga ko habayeho kurarira.
Ibi byateye uburakari perezida wa Gasogi United maze atangariza itangazamakuru ko atakomeza gushora amafaranga mu mupira wuzuyemo umwanda ko afashe icyemezo cyo kuyikura muri shampiyona.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa abakunzi b’iyi kipe yasinyweho n’abagera kuri 26, basabye KNC kwisubiraho.
Bagize bati "twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubamby’Ingwe, Hommes Integres n’abandi benshi nibyo ko dukomeje kubabazwa n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye mu mikino itandukanye ya shampiyona irimo uwa Police FC, Etoile del’Est by’umwihariko n’uwa Rayon Sports wabaye kuri uyu wa Kane."
"Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu Kakooza Nkuriza Charles karumvikana dore ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere. Umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe, turifuza ko ikipe ya Gasogi United ihabwa ubutabera ikwiye ariko turanifuza kuyibona ikina mu kibuga iduha ibyishimo nk’intego z’ubuyobozi bwayo ariko turifuza ko rwose Gasogi United iguma gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere. "
KNC akaba ari mu bihano yahawe na FERWAFA kubera amagambo yavuze kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe ko agurisha imikino, gutesha agaciro umusifuzi wasifuye umukino ikipe abereye umuyobozi yahuymoe na Police FC, yahanishijwe imikino 8 atagera ku kibuga harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150.
Ikipe ya Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.
Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.
Nyuma y’imyaka ibiri ikina Icyiciro cya Kabiri, Gasogi United yazamutse mu cya mbere iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Heroes FC kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019, ikaba yari imaze imyaka 2 n’igice ikina mu cyiciro cya mbere.
Ibitekerezo
Prince
Ku wa 28-01-2022Nange ndamusaba ku isubiraho ariko uriya musifuzi ntabunararibonye mumisifurireye ahanishwe imyaka 2 abanze yige kuko yaracikirije nta musifuzi mpuzamahanga ukora amafuti nkariya
Prince
Ku wa 28-01-2022Nange ndamusaba ku isubiraho ariko uriya musifuzi ntabunararibonye mumisifurireye ahanishwe imyaka 2 abanze yige kuko yaracikirije nta musifuzi mpuzamahanga ukora amafuti nkariya