Siporo

Urunturuntu hagati y’umutoza wa Rayon Sports na myugariro Mitima Isaac

Urunturuntu hagati y’umutoza wa Rayon Sports na myugariro Mitima Isaac

Ntabwo ibintu byifashe neza hagati y’umutoza wa Rayon Sports, Mohamed Wade ndetse na myugariro we Mitima Isaac aho byose byatangiye ku mukino wa Etincelles FC.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wo Etincelles FC yakiriyemo Rayon Sports tariki 25 Ugushyingo i Rubavu, uyu mutoza yari yihanangirije abakinnyi be cyane cyane abari bafite amakarita 2 y’umuhondo kwirinda guhabwa indi kuko byari gutuma basiba umukino wa Police FC w’ikirarane cy’umunsi wa 5 wari gukurikiraho.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, Mitima Isaac yabonyemo ikarita y’umuhondo umutoza atishimiye kuko yabifashe nko kuyihesha kandi yari yamwihanangirije.

Wade yababajwe n’uko azaba adafite uyu mukinnyi w’inkingi ya mwamba mu mutima w’ubwugarizi ku mukino w’ikararane cy’umunsi wa 5 cyakinwe tariki ya 28 Ugushyingo Rayon Sports ikanatsinda Police FC 2-1.

Mohamed Wade warakariye Mitima Isaac, ISIMBI yamenye ko yafashe umwanzuro ko agomba kumuhana ntakine umukino wa Bugesera FC w’umunsi wa 12 wabaye tariki ya 1 Ukuboza 2023, gusa kuko Rwatubyaye Abdul yari yujuje amakarita 3, ubuyobozi bwamwumvishije ko atakina bombi atabafite mu bwugarizi. Baje kuwutsinda 1-0.

Ntabwo byarangiriye aho kuko k’umukino w’umunsi wa 13 Rayon Sports yari yakiriyemo Muhazi United tariki ya 6 Ukuboza 2023 bakanayitsinda 2-0, yari yagaruye Rwatubyaye Abdul akinana na Ngendahimana Eric. Mitima yakomeje ibihano bye aho yamushyize ku ntebe y’abasimbura.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 14 Rayon Sports yatsinzwemo na AS Kigali 2-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo byavuzwe ko Mitima Isaac adahari kubera imvune, gusa amakuru ahamya ko n’iyo aba ari muzima nabwo ntiyari gukina kuko ibihano yafatiwe byari bitararangira.

Mitima Isaac amaze iminsi adakinishwa
Mohamed Wade yababajwe n'ikarita Mitima Isaac yihesheje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top